Envaya

URUZINDUKO  RW’ABAYOBOZI B’AKARERE KA KICUKIRO


Kuri uyu wa gatanu tariki  26/08/2011  Pamoja ACTION Cornerstone (PAC)  izitabira gahunda nziza abashyitsi batandukanye bo ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro bazagirira abagenerwabikorwa ba DOT RWANDA.               

Urwo  ruzinduko  rukaba  rufite  akamaro  kanini  kuri PAC muri  rusange  kuko aba bashyitsi bazasura ibikorwa byagezweho n’abantu bitabiriye amahugurwa ya DOT Rwanda binyuze muri Program ya Reach Up.

PAC nk’uko yavutse biturutse kuri ariya mahugurwa yavuzwe haruguru, mu ntego yiyemeje hakaba harimo kuzamura urubyiruko no kurufasha kwiteza imbere haba mu kwiyungura ubumenyi, gukora ndetse no kwibumbira hamwe kugira ngo abayigize barusheho kugira ingufu mu byo bakora byose.

Nk’abanyamuryango ba PAC tukaba dusabwa kugaragariza DOT yaduhuguye ndetse n’abayobozi ko tubari inyuma ku rugamba rwo kubaka umuryango nyarwanda turwanya ubukene.

Biteganyijwe ko abashyitsi bazanasura aho amahugurwa akunze gutangirwa kuri BDC Kicukiro hafi y’ibiro by’Umurenge wa Gatenga  mu gitondo ndetse umwe mu bahagarariye PAC akazasobanurira abazaba bahari bimwe mu bikorwa bamaze kugeraho biyubaka nko gushyiraho uburyo bunoze bwo guhana amakuru.

Kwitabira iyi gahunda akaba ari umwanya mwiza wo kumenyekanisha PAC mu bantu bari guhugurwa ubu, ndetse n’ubuyobozi muri rusange ariko noneho by’umwihariko no kwerekana impinduka amahugurwa ya Reach Up ari kuzana mu rubyiruko.

Ntimuzacikwe!

 

Jean Damascene MANISHIMWE

Umuhuzabikorwa wa PAC

 

Posted by   UCIYIMIHIGO  Vital  


25 Agosti, 2011
« Iliyotangulia Ifuatayo »

Ongeza maoni

Jina lako:
Mahali ulipo:
Email yako:
(sio lazima)
Anwani yako ya email haitachapishwa.