URUZINDUKO RW’ABAYOBOZI B’AKARERE KA KICUKIRO
Kuri uyu wa gatanu tariki 26/08/2011 Pamoja ACTION Cornerstone (PAC) izitabira gahunda nziza abashyitsi batandukanye bo ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro bazagirira abagenerwabikorwa ba DOT RWANDA.
Urwo ruzinduko rukaba rufite akamaro kanini kuri PAC muri rusange kuko aba bashyitsi bazasura ibikorwa byagezweho n’abantu bitabiriye amahugurwa ya DOT Rwanda binyuze muri Program ya Reach Up.
PAC nk’uko yavutse biturutse kuri ariya mahugurwa yavuzwe haruguru, mu ntego yiyemeje hakaba harimo kuzamura urubyiruko no kurufasha kwiteza imbere haba mu kwiyungura ubumenyi, gukora ndetse no kwibumbira hamwe kugira ngo abayigize barusheho kugira ingufu mu byo bakora byose.
Nk’abanyamuryango ba PAC tukaba dusabwa kugaragariza DOT yaduhuguye ndetse n’abayobozi ko tubari inyuma ku rugamba rwo kubaka umuryango nyarwanda turwanya ubukene.
Biteganyijwe ko abashyitsi bazanasura aho amahugurwa akunze gutangirwa kuri BDC Kicukiro hafi y’ibiro by’Umurenge wa Gatenga mu gitondo ndetse umwe mu bahagarariye PAC akazasobanurira abazaba bahari bimwe mu bikorwa bamaze kugeraho biyubaka nko gushyiraho uburyo bunoze bwo guhana amakuru.
Kwitabira iyi gahunda akaba ari umwanya mwiza wo kumenyekanisha PAC mu bantu bari guhugurwa ubu, ndetse n’ubuyobozi muri rusange ariko noneho by’umwihariko no kwerekana impinduka amahugurwa ya Reach Up ari kuzana mu rubyiruko.
Ntimuzacikwe!
Jean Damascene MANISHIMWE
Umuhuzabikorwa wa PAC
Posted by UCIYIMIHIGO Vital
Uyu munsi ku wa kabiri tali ya 23-08-2011 ku cyicaro cya DOT RWANDA habereye amahugurwa yateguwe na ENVAYA (akaba ari umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu) ayo mahugurwa y'umunsi umwe akaba yari yateguwe kugira ngo amashyirahamwe,amakoperative ndetse na barwiyemeza mirimo bakorana na DOT RWANDA babone uburyo bushya bwo kwamamaza ibikorwa byabo.
Muri ayo mahugurwa hakaba hari hitabiriyemo umwe mu wagiye ahagarari ye Pamoja Action cornerstone witwa UCIYIMIHIGO Vital mu rwego rwo kugirango azabyigishe abandi anjya anashyira amakuru ku rubuga rushyashya rwa Pamoja Action cornerstone arirwo www.envaya.org/pamoja.
Icyo urwo rubuga ruzamarira abarugana n'ukubonaho amakuru ajyanye n'ibikorwa byakozwe n'amahirwe atandukanye yatuma urubyiruko rwiteza imbere rukanihangira imirimo.
Umwe mu bannyamuryango witabiriye ayo mahugurwa arashimira Pamoja yamuhaye ayo mahirwe yo guhugurwa n'abayateguye ndetse n'abahuguye muri rusange .
Amwe mu mafoto yaranze uwo munsi
Alex MWESIGYE, umwe mubatanze amahugurwa ushinzwe ibikorwa bya envaya muri DOT- RWANDA
Joshua Stern Executive Director wa Envaya.org
Radhina Kipozi East Africa Program Manager wa envaya.org
Abanyamuryango ba Pamoja Action cornerstone basangira ubumenyi hagamijwe kongera ubushobozi mu buryo bw'imyumvire no kunoza ibyo bakora.