
Akarere kacu gasanzwe gafite ibikorwa remezo byinshi, bityo bigatuma kabasha kuba katezaimbere ubukungu bwako biciye mu bucuruzi buhakorerwa n'abaturage bahatuye. Ariko n'ubwo bimeze gutyo, ntabwo bihagije, kuko kugeza ubu, niko Karere katagira umugi mu Rwanda. Ese twabigenza gute?
Muri Koperative yacu, twifuje kuba twatangira kwiga kuri iki kibazo, dutangira igikorwa cyo gucuruza imyaka. Abahinzi turanguraho, biteza imbere. Ibi bizatuma mu gihe kiri imbere hagaragara inyubako zabo. Ndetse natwe turateganya kuzubaka inyubako zicururizwamo ibicuruzwa byacu.
Ese wowe waba ugeze he, cyangwa se ni ibihe bikorwa waba ukora biteza imbere Akarere kawe?