ABABYEYI BAGOMBA GUFATANYA N'UBUYOBOZI BW'IKIGO KURERA
Ubufatanye bw'ababyeyi n'ubuyobozi bw'ikigo mu kurera abanyeshuri ni ngombwa. Iyo abanyeshuri bamwe bafite ibibazo, hari igihe biba ngombwa ko ababyeyi cyangwa ababarera batumizwa kugirango barebere hamwe n'ubuyobozi icyakorwa. Benshi mu babyeyi bitabira ubutumire bakaganira n'ubuyobozi bw'ikigo ndetse n'abana babo. Ubu bufatanye mu burezi ni ubwo gushyigikirwa no gushimwa.
Muri G.S. BUTARE CATHOLIQUE umwana aba anezerewe akanisanzura. Hatangirwa uburezi bwuzuye kandi bufite ireme. Muzaze namwe mwihere ijisho.
Muri G.S.BUTARE CATHOLIQUE abarezi bitabiriye gukoresha mudasobwa mu gutunganya amanota y'abanyeshuri. Bifuza ko za mudasobwa zaba nyinshi kugirango buri wese abe yabona iyo akoresha mu gutunganya umurimo Imana na Leta y'u Rwanda bamushinze. ( Jean Baptiste NIYONSHUTI, Umuyobozi ushinzwe amasomo)
Ibizamini birangiza igihembwe cya mbere cy'umwaka w'amashuri 2012 byagenze neza muri G.S.BUTARE CATHOLIQUE. Turashima cyane abana bitwaye neza muri iki gihembwe turangiza ndetse n'abarezi batahwemye kubaba hafi. (Fr. Jean Baptiste NIYONSHUTI, Umuyobozi ushinzwe amasomo)
IMBONERAHAMWE IGARAGAZA UKO UMWAKA W’AMASHURI UGABANIJE MURI 2012
- IGIHEMBWE CY’UMWAKA AMATARIKI
- Igihembwe cya mbere 09/01/2012 - 30/03/2012; Ibyumweru 12
- Ikiruhuko cya mbere 31/03/2012 - 22/04/2012; Ibyumweru 3
- Igihembwe cya kabiri 23/04/2012 - 20/07/2012; Ibyumweru 13
- Ikiruhuko cya Kabiri 21/07/2012 - 02/09/2012; Ibyumweru 6
- Igihembwe cya gatatu 03/09/2012 - 09/11/2012; Ibyumweru 10
- Ibizamini bya Leta ku barangiza amashuri abanza 06/11/2012 - 08/11/2012 Iminsi 3
- Ibizamini bya Leta ku barangiza icyiciro rusange n’abarangiza A2 14/11/2012 - 23/11/2012 Ibyumweru 2