Log in
Groupe Scolaire Butare Catholique

Groupe Scolaire Butare Catholique

Butare, Rwanda

Parts of this page are in Swahili. Edit translations

Béata UMUGWANGWALI (Uri hagati mu bahagaze inyuma) akomeje gufasha ikigo yizeho ahagana mu w'1968. Abize kuri Ecole Primaire Butare Catholique (G.S Butare Catholique) muze mushime munatere inkunga barumuna banyu bahiga.

ABANA BO MU WA MBERE W' ISHURI RY'INCUKE "B" NA Sr Eugénie UBARERA

IGIHEMBWE CYA MBERE CY'UMWAKA W'AMASHURI 2012 CYARANGIYE NEZA

Haba ku cyiciro cy'amashuri abanza cyangwa se ayisumbuye, kuwa 30 Werurwe guhera sa tatu hatanzwe indangamanota ku banyeshuri. Uwo muhango, umuyobozi wa G.S. BUTARE CATHOLIQUE NIZEYIMANA Jean Damascène yashimye abanyeshuri bagize umusaruro mwiza aboneraho no kugaya abatarakoze neza ndetse na bake baranzwe n'imyifatire mibi muri iki gihembwe kirangiye. Yanashimye kandi abarezi mu ngeri zose umurava n'ubwitange byabaranze.

Ikindi cyagaragaye ni uko ababyeyi batitabiriye uwo muhango neza nk'uko bisabwa. Turashishikariza ababyeyi kujya bitabira igikorwa cyo gutanga indangamanota kuko usanga ubwitabire bukiri hasi cyane.(Umuyobozi ushinzwe amasomo)

 

ISHURI RY'INCUKE (MATERNELLE)

Ishuri ry'incuke (maternelle) rya "G.S. BUTARE CATHOLIQUE" ryashoje imirimo yaryo y'igihembwe cya mbere umwaka w'amashuri 2012 kuwa kane taliki ya 29/03/2012. Ababyeyi, abana n'abarezi bari bitabiriye ibirori byo gusoza igihembwe.Ibyo birori byasusurukijwe n'udukino tw'abana kandi hanatangwa indangamanota.

 

IMIKINO N'IMYIDAGADURO

Nyuma y'ibizamini bisoza igihembwe cya mbere 2012, kuwa mbere tariki ya 26/03 habaye umukino w'intoki "Volley-Ball" wahuje abanyeshuri n'abarezi. Nyuma y'uwo mukino habaye ubusabane. Muri ubwo busabane umunyeshuri uhagarariye abandi "Doyen" yahamagariye bagenzi be kurangwa n'imyifatire myiza (Discipline) kuko ariyo nkingi y'uburezi.