Envaya

ISANGE IWACU

History

Parts of this page are in Swahili. Edit translations

ISANGE IWACU ESE YATANGIYE ITE?

Dushimishwa cyane na bamwe batubaza ibibazo nk’ibi biteye amatsiko kandi bidufasha gusobanura amavu n’amavuko yacu ,kuko bituma turushaho kumenyekana ndetse no kumenyjkanisha ibihangano byacu.

Natangiye mbona sogokuru antuma guca ikirere mu rutoki ,nkabona akibohamo umurunga wo kuzirika ihene mu rugo ndetse biza kuzantera amatsiko kuko nabonaga ihene zirirwaho zitabasha kuba zacika.Ubwo aho mariye gukura naje gutekeza ndetse nibaza impamvu za hene zitabashaga gucika nsanga wa murunga uboshye inyabutatu wabaga ukomeye ,nibwo nahereyeho mboha umusambi ndetse n’ibindi bihangano muri bugende mubona ku musozo,gusa twagiye duhura n’inzitizi nyinshi ugereranyije n’imbaraga najyaga nkoresha zitajyanye n’umusaruro wavaga mu bihangano byanjye kuko abenshi ntabwo biyumvishaga ukuntu intebe y’ikirere ishobora kuramba imyaka irenze ibiri kuzamura ari nabyo byatumaga bayima agaciro bigatuma umuntu acika intege,aho mboneye ko imbaraga zanjye ari nke n[ta naho ziza ngeza nakoze amahugurwa muri DOT bituma nsobanukirwa ko gukorera mu ikipe aribyo bishobora kunteza imbere ari nayo mpamvu mubona tugeze kuri iyi ntera yo kwamamaza ibihangano byacu kuri INTERNET.