Asili (Kiswahili) | Kiswahili |
---|---|
Hello Team!! Uyu munsi inama ya Komite ya CVA Rwanda yateranye yiga ku ngingo zikurikira: amategeko y'umwihariko agenga abanyamuryango mu kuyakorera ubugororangingo; amategeko rusange (statut), igihe inama rusange izabera ndetse n'uko umuryango CVA-Rwanda uhagaze ubu. Imyanzuro ni iyi: 1. Inama rusange y'ubutaha izabera i Gicumbi ku wa 23/06/2012 i saa ine za mu gitondo kugeza i saa sita, 2. yemeje amategeko agenda abanyamuryango maze yemeza ko hasigaye kuyamurikira inama y'inteko rusange mu nama rusange ngo iyemeze, 3. Statut igeze mo hagati ku buryo inama rusange izakorwa nayo yarangije gutunganywa maze inama rusange ikayemeza, 4. Inama ya komite yasanze umuryango CVA-Rwanda udahagaze neza mu mikorere kuko abanyamuryango bari kugenda babura haba mu nama, mu gutanga umusanzu n'ibindi. Yemeje kandi ko ubutumire bw'inama buzatangwa mbere y'italiki 10/06/2012. Murakoze. Jean Baptiste |
(Bila tafsiri) |
Ili kuhariri tafsiri, lazima ufungue. Fungua · Jiandikishe