Injira

/gsbcatholique/post/116044: Kinyarwanda: WI000379A06B0F6000116044:content

« Inyuma   ·   Ahakurikira »
Base (Igiswayire) Kinyarwanda

IGIHEMBWE CYA MBERE CY'UMWAKA W'AMASHURI 2012 CYARANGIYE NEZA

Haba ku cyiciro cy'amashuri abanza cyangwa se ayisumbuye, kuwa 30 Werurwe guhera sa tatu hatanzwe indangamanota ku banyeshuri. Uwo muhango, umuyobozi wa G.S. BUTARE CATHOLIQUE NIZEYIMANA Jean Damascène yashimye abanyeshuri bagize umusaruro mwiza aboneraho no kugaya abatarakoze neza ndetse na bake baranzwe n'imyifatire mibi muri iki gihembwe kirangiye. Yanashimye kandi abarezi mu ngeri zose umurava n'ubwitange byabaranze.

Ikindi cyagaragaye ni uko ababyeyi batitabiriye uwo muhango neza nk'uko bisabwa. Turashishikariza ababyeyi kujya bitabira igikorwa cyo gutanga indangamanota kuko usanga ubwitabire bukiri hasi cyane.(Umuyobozi ushinzwe amasomo)

 

(Not translated)

Kugirango ugire icyo uhindura kubyo wasemuye, ugomba kwinjira mu rubuga Injira · Iyandikishe