Envaya
Parts of this page are in Kinyarwanda. Edit translations


we work with all people who like Rwandan culture.


  KUGIRA ABANYAMURYANGO BEMERA AMAHAME Y’ITORERO

UMUNTU WESE AZABE UMUNYAMURYANGO W ‘IKIRENGA AZI NEZA KO:

1)      AJE GUTEZA IMBERE UMUCO NYARWANDA BINYUZE MUBIHANGANO GAKONDO NK'IBYINO NYARWANDA, AMAHAMBA, INGOMA NYARWANDA, .............

2)      AJE KWIZIHIRWA NO GUTARAMA BYA KINYARWANDA, KWIZIHIZA  ABANTU MU BIRORI BITANDUKANYE

3)      AJE MU ITORERO RISHAKA KUBA INDASHYIKIRWA (RY’IKIRENGA) MU RWANDA RWA GASABO (NO HANZE YA RWO).

4)      AJE KUBONA INYUNGU ZITANDUKANYE (ZITAGARAGARA UBU) ZITURUKA KUMAHIRWE YO KUBA INTORE Y’IKIRENGA (INDIRECT PROFITS FROM AVAILABLE OPPORTUNITIES). Amwe muri ayo mahirwe aboneka harimo:

i.         Kunguka izindi inshuti nyazo zikuba hafi mubuzima bwawe bwa buri munsi
ii.       Gufashwa n’izo nshuti kubona izindi nshuti zizagufasha munzego zose z’imibereho yawe.
iii.      Kubona ubumenyi bunyuranye kubyo utazi (different skills) mubijyanye n’umuco no mubindi bikorwa by’itorero n’abanyamuryango.
iv.     Kubona inyunganizi mubitekerezo n’amafaranga biba mu itorero.
v.       Kubona uburambe butandukanye (different experiences).
vi.     Kugendana n’igihe biturutse kumakuru uvana mu itorero
vii.    Kugira ishema uterwa no kuba uzaba warubatse iryo torero rigakomera.
viii.  Kumenyekana kunzego zinyuranye (star).
ix.     Kuba intanga rugero kubandi
x.       Gukora SPORT igufasha kugira ubuzima buzira umuze.
xi.     Kubona icyo ukora igihe cyose (utekereza kubyawe n’ibyitorero).
xii.    Kwifasha no gufasha abazagufasha mubuzima buri imbere (kwiteganyiriza).
xiii.  Kuzamukira kubikorwa by’itorero ukihangira ibindi bikorwa byawe.
xiv.  Kubona ibyo uzigisha abandi mugihe kiri imbere